Ana səhifə

Umushumba wa diyosezi ya nyundo, iteguriza abakristu kwizihiza imyaka icumi ishize dusoje sinodi idasanzwe


Yüklə 62.5 Kb.
tarix26.06.2016
ölçüsü62.5 Kb.
IBARUWA YA MUSENYERI ALEXIS HABIYAMBERE,

UMUSHUMBA WA DIYOSEZI YA NYUNDO, ITEGURIZA

ABAKRISTU KWIZIHIZA IMYAKA ICUMI ISHIZE DUSOJE

SINODI IDASANZWE.
Bakristu ba Diyosezi ya Nyundo, Kristu Yezu akuzwe. Guhera tariki ya 13.11.1998 kugera tariki ya 17.11.2001 twagize Sinodi idasanzwe. Ni muri iyo Sinodi twihaye intego idakuka duharanira kugeraho, mu buryo bwose buri munsi yuko : « Ubukristu bugomba kutubyarira ubuvandimwe nyabwo, twarabyiyemeje ».

Umwaka utaha wa 2011 uzaba ari uwa cumi nyuma y’aho hatangarijwe imyanzuro y’iyo Sinodi. Iyo dusubije amaso inyuma tukagereranya uko ibintu byari byifashe icyo gihe n’uko tumeze ubu, dusanga Imana yaradukoreye ibitangaza.

Niyo mpamvu mbasaba ko umwaka wa 2011 waba umwaka wo gushimira Imana, ibyiza twagezeho tukabikomeza, ahabaye intege nke tukahabona hagakosorwa, tugafata n’imigambi mishya tuzagenderaho mu myaka izaza.


I. DUSHIMIRE IMANA INTAMBWE TWATEYE


Koko dukwiye gushimira Imana. Mwese murabyibonera muri paruwasi zose abakristu bafite ishyaka ryo kugana Kristu, kandi muri bo habonetse abitangira abandi babafasha mu buyobozi, mu nyigisho no kwitegura guhabwa amasakramentu.

Ishyaka n’ubwitange bw’abakristu mu mirimo ya Kiliziya ni ibyo gushimira Imana, muri abo ndashimira by’umwihariko abagize za komite, abari muri za komisiyo nyinshi ziriho muri paruwasi, abayobozi ba za santrali n’abimiryangoremezo. Cyane ariko ndanashima umurimo w’ingenzi ukorwa n’abakateshisti bitangira guhugura abitegura amasakramentu y’ibanze n’abafasha amatsinda y’abana. Sinibagiwe n’uruhare rw’imiryango y’Agisiyo Gatorika n’amakoraniro y’abasenga. Ibi byose byashinze imizi, byongera imikorere ya byo muri iyi myaka. Tubyishimire kandi tubishimire Imana.

Ndashimira Imana kandi nshimira abakristu bitabira guhurira mu miryangoremezo. Mu myanzuro ya Sinodi nari navuze nti: “Buri mukristu yarakwiriye kugira umuryangoremezo abarizwamo, kugira ngo ahagire akamaro kandi n’abandi bamugirire akamaro“ (Dushoje Sinodi...p.9). Muri paruwasi zose mwarabyumvise kandi imiryangoremezo yanyu ibafitiye akamaro koko. Murahura mugasangira Ijambo ry’Imana, mugafashanya gukemura ibibazo bitabura aho abantu baba, mukimenyera abakene, imfubyi n’abapfakazi, byose bishingiye ku rukundo kandi biherekejwe n’isengesho. Koko ubukristu bwashinze imizi mu muryangoremezo, aho bitarakomera nabo bizaza. Mu byiza byinshi dusanga mu muryangoremezo, amatsinda y’abana ni ingenzi. Ni igisubizo cy’ikibazo gikomeye cyo kwigisha abana Iyobokamana. Akwiye gukomeza kwongererwa imbaraga kandi hakaboneka abantu benshi bitangira kuyashyigikira, bakanabihugurirwa.

Ibi byose dushimira Imana, ibyinshi byagezweho kuko twungutse Abasaserdoti benshi. Dusoza Sinodi muri Diyosezi hari Abapadiri 34, ubu hari 61. Ntitubariyemo abari mu mahanga ku mpamvu zinyuranye. Nyuma ya Sinodi Diyosezi yacu yungutse abapadiri 39. Iki ni igitangaza Imana yadukoreye, dushobora gusiba icyuho cyatewe na jenoside yahitanye abapadiri 32. Tujye duhora tubibuka, tunasaba Imana ngo ishyano nk’iryo ntirizasubire kubaho mu Rwanda n’ahandi aho ariho hose. Kwunguka abapadiri byatumye paruwasi zose zongera guturwa, ndetse tumaze gutangiza paruwasi nshya eshatu arizo Gisovu, Gatovu na Muhato. Turitegura kandi gutangiza Paruwasi ya Kabaya.

Dushimire Imana kandi kubera ko muri iyi myaka, Diyosezi yacu yabyaye Abihayimana binjiye mu miryango inyuranye. Twizeye ko bazakurikirwa n’abandi bafite inyota yo kwegurira Imana ubuzima bwabo ikabatuma ku bavandimwe babo.

Ibi byose ntibyari gushoboka iyo mu Gihugu hataba umutekano. Dushimire Imana umutekano uri mu Gihugu cyacu, dushimire kandi dusabire abawitangira bose. Yezu aravuga ati:

“Hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Imana“ (Mt5,9). Abayobozi bose bitangira amahoro turabibashimira, ariko uwo murimo umuntu wese awufitemo uruhare. Nitube abagabuzi b’amahoro aho turi hose. Umukristu by’umwihariko agomba guharanira amahoro, mbere na mbere akayatunga mu mutima we awurinda ububi bwose bubyara amacakubiri kandi akumva ko aho ari hose ashinzwe kuhimika urukundo n’ubusabane bukwiriye abana b’Imana.

Amahoro ni ishingiro ry’amajyambere. Igihugu cyacu kiratera imbere kuko gifite icyerekezo cyiza gishaka amajyambere rusange y’abagituye. Kwita ku mijyi bijyane no kwita ku batuye mu cyaro, bityo amajyambere n’imibereho myiza bikomeze bigere kuri bose mu mudendezo. Umukristu akwiye kuba kw’isonga mu baharanira ko isi iba nziza n’abayituye bakayibanamo ntawe uryamira undi.

II. DUKOMEZE URUGENDO TWIVUGURURA
Bakristu ba Diyosezi ya Nyundo, uyu mwaka wo kwizihiza imyaka icumi ishize dushoje Sinodi yacu nutubere umwaka wo kwivugurura mu myumvire. Muribuka ko Abepiskopi bo mu Rwanda mu mwaka wa 1998 bahurije ku gitekerezo cy’uko buri Diyosezi yakora Sinodi ishaka igisubizo cy’ikibazo cy’irondakoko cyangije imitima y’abantu kugeza ubwo habaye Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka mbi zayo nyinshi.

Muri Diyosezi yacu ya Nyundo mu gihe cya Sinodi twarashishoje dusanga ibyabaye byose byerekana ko twabuze ubuvandimwe bukwiriye abana b’Imana. Ni nayo mpamvu twihaye ya ntego ko “Ubukristu bugomba kutubyarira ubuvandimwe nyabwo”.



1. Dukomere ku isano nyayo
Twongere twiyibutse ibyanditse mu myanzuro ya Sinodi yacu ko : “Ubukristu bwacu bushingiye kw’isano ihebuje dufitanye n’Imana Data, Mwana, Roho Mutagatifu twahishuriwe na Yezu ku buryo budasubirwaho” (Dushoje Sinodi...II,1p4).

Iyi sano yacu n’Imana tuyumvise mu ukuri twahinduka abantu bashya. Mbere na mbere twasenga Imana tuyizeye nk’abana bayo ikunda byimazeyo. Bityo twatsinda ubwoba bwose butera bamwe kwirukira mu bababeshya ngo barabaragurira n’ubundi buhendanyi buterwa no kutizera ko ubwawe wakwibwirira Imana nk’umwana uyishyikiraho. Dufite Umuvugizi umwe ni Yezu Kristu Umuvandimwe wacu. Muri uyu mwaka tuzarusheho kumva iyo sano yacu na Yezu usohoza amasengesho yacu ku Mana Data, tumurikiwe na Roho Mutagatifu. Buri wese amwigereraho. Dutsinde ubwoba no guhora tujarajara tubeshywa n’uje wese ngo aratwereka agakiza.

Iyo sano inatwumvisha ko twese turi abavandimwe bitari imvugo gusa: ubuvandimwe bwacu bugomba kugaragazwa n’ibikorwa. Umukristu yakira umuntu wese atarobanura ashingiye ku bwoko, ku karere, ku rurimi, ku mutungo n’ibindi byose bikunze kubera abantu intandaro yo kwicamo ibice. Dushyire imbere ibiduhuza, twirinde ibisenya ubuvandimwe.

Mu gihe cya Sinodi abakristu ba Diyosezi yacu bafashe igihe cyo kugaragaza uko buri wese yatekerezaga, maze tumurikiwe n’Ivanjili, ibitekerezo binyuranyije n’iyi sano Kristu yatugejejeho turabigaya, twiha imihigo y’umubano ukwiye abavandimwe.

Nyamara haracyari abantu bakiboshywe n’ibitekerezo ndetse n’ibikorwa bishingiye ku ivangura. Uyu mwaka uzahe buri muntu umwanya wo kubitekerezaho maze uzasige twarashyikiriye ubuvandimwe nyabwo.

Kubera amateka y’Igihugu cyacu, abantu benshi bafite ibikomere ku mutima. Bimwe umuntu aba abizi neza, ibindi birihishe ariko bikigaragariza mu buryo umuntu abanira abandi. N’ibyo bikomere by’amateka yacu tuzabishyire imbere ya Kristu abyomore. “Koko rero ni We mahoro yacu; Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga rwari rumeze nk’urukuta ruri hagati yabo“(Ef.2,14-).


2. Duhinduke kandi twitabire imiryangoremezo
Tumaze kugira umutima ukeye tubikesha imyumvire mishya y’isano dufitanye muri Yezu Kristu, tuzagere no ku bikorwa bigaragara byo kugoboka abafite ibibazo no gufatanya duharanira kwiyungura mu buryo bwose.

Tuzarusheho gushyigikirana mu bukristu, abaguye n’abacumbagira tubahe imbaraga bagarukire Imana.

Abishyingiye bazagarukire Imana kandi uwo muco ucike burundu.

Ababatijwe bakagira umwete muke wo kwigira gukomezwa tuzabafashe babigereho.

Abahunga imiryangoremezo yabo kubera ko hari uwo bagize icyo bapfa tuzabunge bagaruke mu bumwe bw’abana b’Imana.

Abagabo n’urubyiruko barusheho kumva ko mu muryangoremezo wabo, ibitekerezo n’ibikorwa byabo bikenewe cyane.

N’imiryango y’Agisiyo Gatolika yose izivugurure ikurikije umwihariko wayo mu bukristu.

Amakoraniro y’abasenga azabe koko aho isengesho rijyana no guhinduka muntu mushya, abayarimo barangwe n’urukundo n’imigirire myiza hose.

Buri Santrali izagire ishyaka ryo gukurikirana ibi byose, tuzagere igihe cyo gusoza twese twishimira ibyo twagezeho bigaragara; tunafatanye gukomeza kujya mbere twibumbiye mu miryango y’Agisiyo Gatolika n’Amakoraniro y’abasenga, ibyo byose bituganisha mu muryangoremezo aho bwa buvandimwe bw’abaturanyi bwerera imbuto z’ineza n’amahoro.
3. Umwanya w’urubyiruko n’abo Imana yahaye byinshi
Urubyiruko kandi ni rwo Kiliziya itezeho imibereho yayo y’ejo hazaza, ruzishyire hamwe ruhamye imigambi ikwiranye n’ibihe turimo. Urubyiruko rwumva byinshi rukaba rwashobora kubogamira kubyoroshye ndetse n’ibirushuka. Nabasaba ko muri uyu mwaka bazatahura imitego ibajyana ahabi, bakamenya gukora, gukundana no kubwizanya ukuri ntibareke abavandimwe babo borama mu bibi, nko kwishora mu busambanyi no mu biyobyabwenge. Isengesho, cyane gusangira Ijambo ry’Imana bizababere intwaro ikomeye. Byaba byiza urubyiruko rwegereye umuryangoremezo rukahagira uruhare rugaragara.

Benshi mu rubyiruko bakereye kuririmbira Imana. Hirya no hino hari za korali. Korali ntizabe iyo kuririmba gusa, abayirimo bazarusheho kwunga ubumwe bagere no ku bikorwa bindi bibagirira akamaro. Korali kandi ntizikwiye kuba imitwe ishyamiranye barushanwa, bajye bahuzwa no gufasha abakristu gusenga. Ibi byose tubyumve nk’abana b’Imana Kristu yabumbiye mu muryango umwe ariwo Kiliziya.

Kiliziya ni umuryango w’abana b’Imana. Muri uwo muryango buri wese afite umwanya, ntawe ugendera ku bandi gusa, nk’uko ingingo z’umubiri zose ari ngombwa, ni nako buri mukristu ari ngombwa muri Kiliziya. Niyo mpamvu muri uyu mwaka tuzicarana tukibaza niba koko buri muntu agaragaza uruhare rwe mu kubaka Kiliziya.

Aha nakwibutsa by’umwihariko abagize amahirwe yo kurusha abandi kwiga amashuri. Abo bantu aho abenshi ntibibera mu byabo ntibibuke ko bashinzwe abavandimwe babo ?

Hari n’abafite impano yo kumenya gukora cyane, bakagira ibintu kurusha abandi, ibyo bintu ntibizababere impamvu yo kwirengagiza abatabifite. Uretse no kuba babafasha bazabanze bibuke ko bagomba kububaha no kubakunda.

Ibi bireba n’abo Imana yahaye kuba abayobozi. Ubuyobozi ni ubutumwa umuntu ahabwa kugira ngo yitangire abandi, si umwanya wo kubakandamiza. Ubuyobozi bwiza kandi bwirinda gutonesha no kwirara kuko bibyara ishyari n’amacakubiri. Abayobozi beza bakunda abo bayobora bakabitangira babubaha, batabahutaza. Kuba umuyobozi kandi ntibivugako ushyira iruhande ukwemera kwawe, ahubwo ukwemera kwagombye kumurikira umutimanama w’umuyobozi.

Abantu mu byiciro byabo byose, muri uyu mwaka Imana izabafashe biyoroshye, bajye inama, bahamye icyo bamarira abandi muri Kiliziya umuryango w’Imana.
4. Tubeho nk’abantu bakuru
Kiliziya yacu ikesha kumenya Inkuru Nziza abantu bavuye iwabo mu mahanga bayituzaniye. Igihe kirekire ni nabo bayitunze basaba abakristu b’iwabo kudufasha muri byose. Siko bikimeze. Ubu twarakuze, twiyubakiye urwacu, kandi koko abakristu b’i Rwanda bamaze kwumva ko Kiliziya ari urugo rwabo bagomba kwubaka bagakomeza. Ni muri urwo rwego natangiye gahunda yo gucutsa za paruwasi, abakristu bakabeshaho paruwasi zabo, bagatunga abapadiri babitangira. Ndashimira mbikuye k’umutima abakristu bumvise neza iyo gahunda, bakayakirana ibyishimo kandi bakayishyira mu bikorwa. Nitwiyubakire paruwasi zacu, tubeho nk’abantu bakuru.

Ndagira ngo ngire icyo nsaba ababyeyi bombi mu rugo rwabo, kuko ariho hari Kiliziya y’ibanze. Iyo Kiliziya nimuyimenye ntawe utererana undi. Mu rugo habe umwanya wo kwicara mukajya inama munoza gahunda yo kurera. Isengesho rivugiwe hamwe mw’ituze rishyigikira urukundo rw’umuryango, ribahuza n’Imana namwe ubwanyu rikabongerera ubumwe. Abana bakuriye mu rugo rusenga ntibakenera kuzigishwa amasengesho, bayafata nk’uko bamenya ururimi rwabo kavukire. Hari ibintu bisigaye biturusha ingufu : ni radiyo na televiziyo aho ziri, abantu bananirwa kubyiyaka ngo baganire cyangwa ngo basenge. Ntitukabe abacakara b’ibyo tutazi iyo bituruka n’ibibyihishe inyuma. Tumurikiwe n’Ivanjili n’umuco mwiza w’abanyarwanda, tujye tumenya gushungura ibyo twumva n’ibyo turora. Gutuza mu rugo abantu bagasenga bishyigikira ubumwe bw’abarutuye. Yezu ati: “Niba babiri muri mwe ku isi bashyize hamwe ngo bagire icyo basaba, bazagihabwa na Data uri mu ijuru. Koko, iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye, mba ndi aho hagati yabo”(Mt 18,19-20).

Amasengesho si ukuvuga ayo twafashe mu mutwe gusa, muzitoze no gusoma Ijambo ry’Imana, maze buri muntu abwire abandi icyo atoyemo n’icyo asanga cyabubaka. Muzitoze kubwira Imana ibyo urugo rwanyu ruyishimira, byaba kuri mwe bwite, ariko n’abandi bose. Mushimire Imana ubwiza bwayo n’ubuntu bwayo buhoraho, mubone gusaba imbabazi no gusaba ibyo mukeneye byose. Bityo urugo rwanyu ruzahore rubumbwe na Kristu, maze rugire umugisha.

Nsabye Abasaserdoti gukurikirana iyi gahunda yose, cyane cyane begera abantu mu matsinda yabo anyuranye, babashishikaze kandi babahugure. Abiyeguriyimana bataretse umwihariko w’umuryango wabo bazashake n’akanya bagenera amatsinda amwe namwe bayafashe kurushaho gukomera.

Bakristu ba Diyosezi ya Nyundo, Imana yatugiriye ubuntu iduha amahoro, iduha kumenya urukundo rwayo ruduhuza. Muri uyu mwaka tuzafatanye ibyadutanyaga byose tubitsinde. Ibibazo by’amoko byakuririjwe n’ababifitemo inyungu ntibizongere kuba impamvu yo kwishishanya. Abapfa imitungo, abapfa amazimwe, abacirana amarozi, abashyamiranyijwe no kubeshyerana, byose tuzafatanye mu muryangoremezo n’ahandi duhurira hose, tubone ko nta gaciro bifite. Nta kiruta urukundo. Ahari urukundo Imana iba ihari.

Iyi si dutuye Imana yarayiduhaye ngo tuyitunganye, tuyitegeke (reba Intg 1,27-28). Ubwenge dukomora ku Mana tugomba kubukoresha tukiyungura kandi tukungura abandi. Muri uyu mwaka tuzafashanye gutsinda ubujiji buduheza ahabi. Hari n’ubujiji butubuza kwizera Imana uko bikwiye. Ubwo bujiji bwose muzabutsinde. Abatazi gusoma no kwandika nibabihagurukire. Buri muryangoremezo wari ukwiye kwiyigishiriza abawurimo batazi gusoma no kwandika. Abakristu bakwiye kuba abambere mu bikorwa byose biteza abantu imbere. Bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura n’isuku bikaba umuco batoza abana bakiri bato. Abahurira hamwe basenga bakwiye no gufashanya gutsinda ubujiji, ndetse bakanishyira hamwe baharanira amajyambere rusange yabo n’ay’abandi bose.

Dukanguke burakeye, “Twambare intwaro z’urumuri“(Rom 13,12), umucyo dukesha ukwemera uduhe amahoro no kujyambere.

Ibi byose tugiye guharanira biradusaba kwicara tukibaza, maze tugafata ingamba nshya.

Hari ibibazo byateguwe bizadufasha buri kwezi gushyira hamwe tugashaka kwiyungura umutima no gutera imbere.

Hari n’imihimbazo izaduhuriza hamwe dushimira Imana intambwe tugenda dutera.

Biri ku mugereka w’iyi baruwa, bazabibatangariza vuba aha.

UMWANZURO

Bakristu ba Diyosezi ya Nyundo, nongeye kubasaba ngo dushimire Imana itugejeje kuri uyu mwaka wa cumi nyuma y’isozwa rya Sinodi yacu. Uyu mwaka ntuzadupfire ubusa. Uyu mwaka uzarumbukire abazawinjiranamo ubushake, abifuza ko Imana Nyirimpuhwe yabababarira ibitaragenze neza, ko yabaha umutima mushya.

Umutima mushya dukwiye kugira muri uriya mwaka ni umutima wiyoroshya kandi usenga. Kwiyoroshya si ukwisuzugura, ahubwo ni ukugira ubutwari bwo gukora, ariko uzi ko uri umuntu w’intege nke, umuntu ugira aho ubwenge bwe budashyikira, maze byose ukabisabira urumuri n’imbaraga z’Imana. Muri uyu mwaka tuzarusheho gusenga cyane mu rugo, kandi tuzashishikarire guhurira mu miryangoremezo.

Ingo z’Abiyeguriyimana ziri muri Diyosezi ya Nyundo, imiryango y’Agisiyo Gatorika n’amakoraniro y’abasenga, n’aho abakristu bahurira hose, bajye bibuka gusaba ko uyu mwaka watuvugurura.

Muri uyu mwaka twese tuzajye inama ntawe usigaye inyuma. Tuzitabire ubutumire buturarikira kwiga ibibazo cyangwa guhamya imihigo iduhuje.

Hariho abantu benshi babuze ubakangura, barabatijwe ariko babaho batibuka Batisimu bahawe. Abo bose muri uyu mwaka tuzemere Imana ibadutumeho tubagarure. Kandi twese tuzashishikarire guhabwa amasakramentu cyane isakramentu rya Penetensiya.

Cyane cyane ariko uyu mwaka uzatwongerere ubuvandimwe, amacakubiri yose acike, abafite ibyo bapfaga bigorore, tunezwe twese no kuba duhujwe na Kristu watubambiwe ku musaraba.

Ibi byose ni impano itangaje y’Imana. Dukomeze dushimire kandi turagize byose Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene. Nta shiti azabidushoboza.


Umugisha w’Imana uhorane namwe mwese.

+ Alexis HABIYAMBERE,S.J.

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.


UMUGEREKA : Ibibazo n’imihimbazo



Ibibazo bizadufasha guhugukirwa no kwivugurura
Bakristu ba Diyosezi ya Nyundo, umwaka tugiye gutangira ni impano y’Imana. Buri kwezi na buri munsi by’uwo mwaka tuzabikoreshe dushyize hamwe. Kugira ngo bitworohere tuzajya twiha intego twibandaho mu gihe iki n’iki, ariko tutibagiwe ibindi. Muri icyo gihe hari ibibazo byateguwe tuzacocera hamwe mu muryangoremezo no mu yandi matsinda, maze bidufashe kwiyungura umutima no gufata ingamba nshya.
Mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri (Mutarama na Gashyantare 2011):

Tuzazirikana kuri ya SANO ihebuje,turusheho kwumva

isano y’abantu n’Imana, n’isano y’abantu hagati yabo

ishingiye kuri Kristu.

Twabivuzeho ariko twese dukeneye kwongera kubyibazaho tubihuza n’ubuzima bwacu, mu rugo, aho dutuye n’ahandi hose. Ntabwo ari ukwibaza nk’abakora ikizami, ni ugushaka kwumva tugafata ibyemezo mu buzima bwacu.


Mu kwezi kwa gatatu (Werurwe 2011):Tuzibaza ku myumvire dufite kuri Kiliziya.
Uwo muryango w’abana b’Imana tuwumva dute, utumariye iki, twawumarira iki ? Muzahabwa ibibazo birambuye bizabafasha kubihugukira.
Mu kwezi kwa kane (Mata 2011): Kuragiza Yezu Nyirimpuhwe ibikomere by’umutima wacu.
Ni ukwezi twibukamo jenoside n’ingaruka nyinshi zayo. Tuziragize Yezu Nyirimpuhwe kugira ngo yomore ibikomere by’umutima, aduhe kubana twizerana, tubikesha urukundo yaturaze. Buri muntu aziyunge na we ubwe, yiyunge n’Imana, bimufashe no kwiyunga n’abavandimwe.
Mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi 2011): tuzasangira ibibazo bidufasha kurwanya

ubujiji n’ubukene.

Ubujiji n’ubukene bishobora kuba intandaro y’ibibuza ubuvandimwe nyabwo mu bantu. Ni ngombwa kwicara tugashakira hamwe uko dukwiye kubirwanya.


Amezi azakurikira ni ayo gukomeza imihigo, bikazagaragarira cyane mu mihimbazo iteganyijwe.

Imihimbazo


Bakristu ba Diyosezi ya Nyundo, uyu mwaka ntusanzwe. Sinodi yacu yari yatugejeje ku byiza byinshi, none uyu mwaka uzaturushirizeho. Ntituzibaza gusa, tuzagira n’amahuriro rusange yo gushimira Imana ibyo tugenda turushaho kumva, ndetse amwe azaba amahuriro y’imihigo kuko ubukristu bwacu bufite intego: tuzi abo turibo n’ibyo dusabwa; tuzajya rero tugira igihe cyo kubihamya. Hari amatariki amwe ngira ngo mbe mbararikiye, tuyitegure kandi azagire icyo atwongerera.


Ku wa mbere Mutarama 2011 : ni umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana. Musanzwe muzi ko Diyosezi yacu yiyambaza cyane uwo Mubyeyi, cyane mu izina yiyise i Banneux, haduhaye Congo-Nil, aho tumwambariza nk’Umubyeyi w’Abakene. I Kibeho yiyise Nyina wa Jambo. Ayo mazina yose adufasha kurushaho kugana Imana tumwisunze, twumva ko dushyigikiwe n’Umubyeyi. Hazaba ari ku wa gatandatu kuri wa munsi wa mbere w’umwaka twita ubunani. K’uwo munsi tuzatangira umwaka wacu wo kwivugurura no gushimira Imana. Tuwuragije Umubyeyi Bikira Mariya. Buri paruwasi izabirarikira abakristu, biyigire uburyo bwo gutangirana uwo mwaka ubwuzu n’ukwiringira Imana, twisunze Bikira Mariya.
Pasika 2011 : Mu rupfu n’izuka rye, Kristu yadusubije isura nyayo y’abana b’Imana. Murumva ko bihuje cyane n’ibyo tuzaba tuzirikana muri uyu mwaka. Pasika izaba ku itariki ya 24 Mata 2011. Uzaba umunsi wo kurushaho gushimira Imana ingabire y’ubumwe, tuyishimira ko turi abana b’Imana, tukaba n’abavandimwe. Uko kwezi kubera jenoside yakubayemo si ukw’ibirori. Buri paruwasi iziyigire ubundi buryo bw’amahuriro yo gushimira Imana kubera ko mu gihe tugezemo twongeye kuba abantu, ko dushobora koko kugaragara nk’abana b’Imana bunze ubumwe kandi bakundana.
Pentekosti 2011: Ni umunsi twibuka ko Roho Mutagatifu amaze kumanukira ku ntumwa, zabonye ubutwari zitari zisanganwe, zitangira kwamamaza Inkuru Nziza. Uwo munsi uzaba uw’imihigo yo kuba intumwa. Uzategurwe neza, ku buryo amatsinda yose ari muri paruwasi azaba afite imihigo yayo. Pentekosti izaba ku itariki ya 12 Kamena 2011.
Umunsi w’Isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya: Yezu yashatse kudutaha ku mutima. Yezu duhabwa ni umwe. Birakwiye koko, ko twese abamuhabwa tuba abavandimwe.

Mu myanzuro ya Sinodi nari nababwiye nti: “Ndifuza ko umunsi mukuru w’Isakramentu ritagatifu uba buri mwaka wazajya uduha umwanya wo kwibutsa imihigo y’abavandimwe” (Dushoje Sinodi...IV Umwanzuro p.11). Uyu mwaka uzaba ku itariki ya 26 Kamena. Ndasaba ko umutambagiro w’Isakramentu Ritagatifu w’uwo mwaka wabamo ibimenyetso bigaragaza imihigo y’abavandimwe. Buri paruwasi izabitegure kare, buri tsinda rizabiserukane. Si umurato. Ibyo abantu bazatangaza bazabe barabitekereje, bariyemeje kubishyira mu ngiro by’ukuri, batambagire babiragiza Yezu ubana natwe.
Assomption : Ku itariki ya 15 Kanama, abazabishobora bose tuzahurire i Congo-Nil, ibyo dukora byose muri uyu mwaka tubiragize Umubyeyi Bikira Mariya.
Umunsi wa Kristu Umwami : Ku itariki ya 20 Ugushyingo 2011, tuzasoza umwaka wacu wo gushimira Imana no kwivugurura twiyegurira Kristu Umwami. Uzaba umunsi w’ibirori, n’imihigo mu kwizera ko byose tuzabishobora, tubikesha Kristu Umwami tubyeguriye. Buri paruwasi izabitegure kare twese tuzasoze neza. Gusoza bizatubere no gutangira kuko imihigo yacu tuzayihorana.


Verilənlər bazası müəlliflik hüququ ilə müdafiə olunur ©atelim.com 2016
rəhbərliyinə müraciət